Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » categories
Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Nyabihu: Abatabashaga kwigenza 10 bahawe insimburangingo

$
0
0

2a

Yadufashije Clementine ngo aruhutse kugendesha amaboko

Abafite ubumuga biganjemo abana batabashaga kwigenza,bahawe insimburangingo  z’amagare zifite agaciro  k’amafaranga miliyoni 3.Kuri bo ngo zizabafasha kugera aho abandi bari.

2b

Abahawe amagare biganjemo abana bafite ubumuga bw’ingingo

Yadufashije Clementine atuye mu kagari ka Karengera mu murenge wa Karago ni umwe mu bafite ubumuga bahawe amagare.

Agira ati“nashyiraga inkweto mu maboko nkayagendesha hasi ngiye hafi.Ubwo buzima bwo kwirirwa nkuruza ikibuno hasi bwari bukaze kandi bwamvunaga bukanshengura.”

Yakomeje agira ati “buriya aka kagare kazajya kansayidira ngere na kure. Buriya aho nzajya nshaka kugera kazajya kahangeza cyane aho ntabonaga uko ngera kubera uko nteye.”

Nyirangerageze Chantal atuye mu mudugudu wa Kimanzovu,akagari ka Bihembe mu murenge wa Shyira.

Ni umukecuru ufite umwana wavukanye ubumuga ku buryo atabasha kugenda. Kugira ngo agire icyo akora ngo yamuteruraga cyangwa se akamuheka akamujyana gukora icyo ashaka.

Kuba yabonye igare rizafasha umwana we,yagize ati “bigiye kungabaniriza guhora muhetse.Azajya abasha kwicara hasi mu rugo muri kariya kagare,kazanduhura guhora muhetse.”

Sahunkuye Alexandre umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye umuryango EEE chance for the Children wageneye inkunga aba babana n’ubumuga.

Yasabye abahawe amagare kuyafata neza bityo akazabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.Yongeyeho kujya batanga ubukangurambaga ku babyeyi bahisha abana bafite ubumuga,bumva ko ari ipfunwe kuri bo.

2c

Nyiraneza mgo yahoraga ahetse umwana we

Yagize ati “aho mugeze mujye mutanga ubukangurambaga niba hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga,mubimenyeshe inzego z’ibanze.”

Yongeyeho ko hari inzego zibarengera kandi ko mu karere hari n’umukozi wita ku bafite ubumuga mu bibazo byabo bya buri munsi.

Umutesi Jane umukangurambaga muri EEE umushinga ushinzwe uburezi,uburinganire no guha ubushobozi abantu bafite ubumuga avuga ko muri Nyabihu habonetse abafite ubumuga 58 bashobora gufashwa.

Ku ikubitiro bakaba bahereye ku bantu 10 babaha amagare afite agaciro ka miliyoni 3.N’abasigaye bazabibakorera,uko ubuvugizi buzagenda bukorwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Latest Images

Trending Articles